Show the world what you can,will aprove who you are

Bizimana yakirije abakwe inyama z’ihene y’inyibano !

 

 
Nguwo Bizimana Fidele, wibye ihene(Foto/ Ndagijimana)
Ndagijimana Servilien

Umugabo witwa Bizimana Fidele, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, arakekwaho kuba yaribye ihene akayakiriza abakwe be, ku wa 4 Kamena 2009.

Pierre Uwimana, umuturanyi wa Bizimana, avuga ko Bizimana yashyingiye umukobwa we w’imfura noneho bavuye gusezerana imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka ajyana abakwe mu rugo iwe ngo abakire.

Barimo barya kandi banywa, haje abashinzwe umutekano bajyana nyiri urugo bavuga ko ngo inyama yakirije abashyitsi zari iz’ihene yari yibye mu baturanyi be bo mu wundi Mudugudu. Uwimana yemeza ko ibyo bitabatangaje kuko ngo uwo mugabo asanzwe akorakora kuva mu busore bwe ku buryo ngo nta kintu cyangwa itungo anyuraho atacyibye.

Bizimana Fidele, aho afungiye na bagenzi be batatu kuri Station ya Polisi i Masaka bafatanyije kwiba ihene enye,  yabwiye Izuba Rirashe ko ibyo avugwaho abeshyerwa kuko nta muntu mukuru ngo nka we ushobora kwiba ihene. Ngo abaturanyi be baramwanga kuva kera, bityo ngo ibyo bamuvugaho ntibikwiye gufatwa nk’ukuri.

Umugore wa Bizimana witwa Musengimana Odette, yemeza ko umugabo we asanzwe ari umujura ku buryo ibyo avugwaho batamubeshyera. Yemeza kandi ko bamaze kurambirwa no guhora bishyura ibyo yibye kandi nta n’icyo amumariye uretse kumubyaza indahekana gusa.

Musengimana yongeyeho ko, umugabo we yibye ihene nyuma yo kugirusha amasambu yose no gusesagurira amafaranga yo guhaha bari bamuhaye mu nzoga no mu ndaya nk’uko ngo yabigize ingeso.

Murekeyisoni Florida, umuyobozi w’Akagari ka Gitaraga, we yabwiye Izuba Rirashe ko uriya mugabo n’agatsiko ke, bayogoje kariya gace ku buryo bakwiye guhanwa by’intangarugero. Anemeza kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane aho bibye hose ngo basubize iby’abandi batwaye.

Search site

All rigth reserved.INZIRA IKWIYEFILM EDUCATION@2009

Make a website for free Webnode